Kurota ubona amabyi bisobanura iki? Sobanukirwa.
Iyi n’ingando online
mukurikiye.
M'urugendo twatangiye
rwo gusobanura inzozi zigiye zitandukanye,uyu munsi dukomereje k’ubusobanuro
bw’inzozi zifitanye isano no kurota ubona amabyi m’uburyo bugiye butandukanye.
Izi nzozi zo kurota ubona amabyi ntago ari inzozi umuntu yavugako ari inzozi abantu benshi bakunda kurota.Ariko hari igihe umuntu ashobora kuzirota cg abantu batandukanye bakazirota m'uburyo bugiye bunyuranye.
Mubyukuri Izi nzozi m'uburyo rusange iyo urebye ubusobanuro bwazo usanga ari inzozi ahanini zigaruka kukubona inyungu z'ibintu bifite agaciro mu m’amafaranga cg kugira igihombo ku bintu bifitanye isano n’amafaranga,ibyo umuntu yakwita financial gain or financial loss Mururimi rw'icyongereza. Icyakora izi nzozi zishobora kugira ubusobanuro butandukanye n’ubu bitewe n'uburyo izo nzozi wazirosemo.
Niyo mpamvu tugiye kugerageza kuvuga ku nzozi zigiye zitandukanye.Uramutse utumvisemo inzozi washakaga gusobanukirwa waza kutwandikira ubunyujije mu mwanya wagenewe comment,cg ukabinyuza kuri Page yacu ya facebook.
Ibyo uzatwandikira tuzabisoma kandi tugusubize vuba bishoboka
KURIKIRA IKI KIGANIRO M'UBURYO BW'AMASHUSHO
Iyo urose ubona amabyi ahantu runaka,ushobora gutekereza ko warose nabi,ariko ugendetye k'ubusobanuro bw’izi nzozi,mu byukuri uba warose neza.Izi nzozi aba ari ikimenyetso cy’uko ugiye kubona inyungu z'ikintu cg ibintu bishobora kukwinziriza amafaranga.
Aha twavuga yuko ushobora kurota izi nzozi nk'ikimenyetso cy’uko ugiye kubona akazi cg hari nk’igihembo cg ishimwe ugiye kubona.
Kurota ubona ukandagira amabyi.
Kurota ubona ukandagira amabyi mu nzozi,ntaho bitandukaniye n’ubusobanuro tumaze kuvuga haruguru,ariko bitandukaniye ku kantu gato.
Iyo urose ukandagira amabyi utabishakaga,aba ari ikimenyetso cyo kubona ubutunzi bw’ibintu runaka utari witeze cg gutsindira igihembo mvunjwafaranga utari wizeye ko wagitsindira.Ariko iyo urose ubona ukandagira amabyi wari wayabonye ariko wajya kuyatambuka bikanga ugahita uyakandagira,inzozi nkizi ziba zisobanura kubona ubutunzi cg ikindi kintu mvunjwafaranga ariko utashakaga.
Dufashe urugero,hari nk'igihe waba wifuzaga kubona nkakazi kazajya kaguhemba ibihumbi 200,maze ukabona akazi kazajya kaguha ibihumbi 80.Cg ukaba wifuzaga nko kubona telephone ihenze ariko bakaguha idafite agaciro kari hejuru.Biterwa rero nuko warose izi nzozi.
Kurota ubona umwana muto ari kwituma ahantu runaka.
Iyo ubonye umwana muto ari kwituma ahantu runaka,aba ari ikimenyetso cyo kubona inyungu mvunjwafaranga mu muryango wawe cg m'urugo rwawe.
Izindi nzozi twavuze ziba zireba umuntu kugiti
cye,ariko izi zo ziba ari inyungiu k'umuryango wose.Noneho iyo urose ubona
Umwana ari kwituma mubiganza byawe,byo biba bigaragaza ko uzabona inyungu
nyinshi cyane mu muryango wawe.
Gusa iyo urose ubona
ari umuntu mukuru uri kwituma mukiganza cyawe byo biba bigaragaza igihombo
gikomeye k'umuryango wose.
Kurota ubona uri kwituma muri toilet cg muri wese.
Kurota ubona uri kwituma muri toilet n’inzozi ziba zigaragaza ko uri wa muntu w'inyangamugayo kandi w’umunyakuri,abandi bantu bubaha cg bakaba bagushakaho ubujyanama.Ariko iyo ubonye witumaga ku gasozi cg ahandi hantu hatabugenewe aba ari ikinyuranyi kibi tumaze kuvuga.
Kurota unyerera ukagwa mu mabyi.
Kurota urimo nko kugenda ahantu runaka hanyuma ukaza kunyerera ukabona
wituye mu mabyi cg ahantu hari amabyi,inzozi nkizi ntago zifite ubusobanuro
bwiza.
Izi nzozi aba ari ikimenyetso kigaragaza ko hari abantu bagufitiye ishyari kubera ukuntu ubayeho neza bakumva ko bakugirira nabi bakakubuza ahantu wakuraga amafaranga.
Dufashe urugero,ushobora kurota unyerera hanyuma ukagwa mu mabyi mu gihe hari abantu bashaka ku kwirukanisha ku kazi cg igihe ushobora kuba ugiye kuzahura n’abatekamutwe cg abambuzi bakakwambura amafaranga cg bakaguhombya m'ubundi buryo.
Kurota ubona urimo kurya amabyi.
Izo nzozi zo kurota urimo kurya amabyi cg uri kurira ku kintu kiriho amabyi,zijya kugira ubusobanuro nkubwo tumaze kuvuga haruguru,ariko hari aho bitandukaniye.
Kurota urimo kurya
amabyi,n'ikimenyetso kigaragaza ko ahantu ukora cg abantu ukunda kumarana umwanya
nabo ko baba bagufitiye ishyari kandi bakaba bashaka yuko watsindwa mubyo
ukora,ariko bakaba ntabushobozi bwo gutuma utsindwa bafite.Dufashe nk’urugero
hari igihe ushobora kuba uri umuyobozi ahantu maze abantu mukorana ntibabe
bishimiye ko ubayobora,maze bakifuza yuko wakora ikosa ry'akazi rya kwirukanisha
kugira ngo bafate wa mwanya wakoragaho.
Aha rero icyo usabwa
nugukomera mubitekerezo no kurushaho gukomeza gukora ibintu byawe neza,ntute
umwanya wawe uhanganye nababandi batakwifuriza ikiza.
Kukurota ubona warwaye diyare [diarrhea]cg wagize impatwe.
Kurota ubona warwaye diyare ni ikimenyetso kigaragaza ko ubwitange bwawe n’imbaraga ushyira mugukora ibikorwa by’iterambere bidashimwa n’abantu cg umukoresha wawe akaba atabiha agaciro.
Inzozi nkizi aba ari ikimenyetso kigaragaza ko ntamuntu wifuza
kugushimira kubera ibikorwa uba urimo gukora.Ibi bishobora kureberwa mumpande
zompi. Ushobora kuba uri gukora ibikorwa
byiza ntushimwe cg ukaba uri gukora ibikorwa bibi nabwo abantu ntibabyishimire.
Kurota noneho warwaye impatwe cg uri kwituma bikugoye,izi nzozi zo ziba zigaragaza ko uri mugihe cy’ubushomeri cg ugiye kujya mugihe cyo kubura akazi.
Izi nzozi kandi zishobora no
kuba ikimenyetso cy'uko umushinga ugiye gutangira,wawupanze nabi bityo ukaba
ukeneye gushaka impuguke cg abandi bantu bafite ubumenyi muri bisiness
bakakugira inama.
Ndakwibutsa ko iyi ari Ingando online ukomeje gukurikira.
Ingando online ni youtube channel ibageza ho
ibiganiro bitandukanye byibanda k’ubuzima,ikoranabuhanga,ibyegeranyo,ndetse
No kubasobanurira inzozi zigiye zitandukanye.
Uramutse udukurikiye
utarakora subscribe kuri youtube channel yacu aka kaba ariko kanya keza ko kuyikora kugirango ujye ubasha
kubona ibiganiro tuba twateguye m'uburyo bw'amashusho.Kanda hano ukore subscribe kuri channel yacu
Tugana k'umusozo reka turebere hamwe ubusobanuro bwo kurota ubona hari umuntu ufashe amabyi maze akayagutera.
Kurota ubona hari umuntu ufashe amabyi akayagutera,biba bigaragaza ko ufite imico itishimiwe na benshi kabone n'inshuti zawe cg abagize umuryango ubamo.
Aha uba ugomba kwisuzuma maze
ukamenya iyo mico ufite abantu batishimira ukayihindura. Iyo bitagenze gutyo
ugakunda kurota izi nzozi aba ari ikimenyetso kigaragazako mu minsi mike incuti
zawe zizagushiraho ugasigara wenyine.
Uretse kurota izi
nzozi,ushobora no kurota ubona ari wowe uteye amabyi undi muntu.
Izo nzozi ,ziba
zisobanura ko uri umuntu ushaka ko abantu bakora ibyo ubabwiye ntakintu
bahinduyeho,k'uburyo uba wumva ko nta muntu wakugira inama ku bintu wowe warangije
gufatira umwanzuro.
Iyi n’ingando online
mwari mukurikiye. Uramutse ufite igitekerezo cg inyunganizi watwandikira
ubinyujijwe m’umwanya wagenewe comment cg ukabinyuza kuri page yacu ya facebook
yitwa Ingando online.Ibyo muzatwandikira tuzabisoma kandi tubasubize.
Mwakoze
kudukurikira,ndabashimiye.


Comments
Post a Comment